ABANYARWANDA BAFITE UMUTIMA WA GITINDI (Sherrie Silver)

ABANYARWANDA BAFITE UMUTIMA WA GITINDI (Sherrie Silver)

UMUZUNGUZAI WA NYABUGOGO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
149
Reaction score
1
Sherrie yavuze ko yababajwe n'uburyo bamwe mu bantu bo mu Rwanda babajijwe n'uwashakaga gutera inkunga Sherrie Silver Foundation, ariko bakamuyobora ku rindi tsinda rikora ibikorwa bisa n’ibye bavuga ko we ari umukire.

Ati “Biratangaje kubona ushobora gutangira ikintu cyiza ufite ishyaka ryinshi, ariko kubera ubufasha buke no guhora unengwa, ukagenda ucika intege. Aho ukorera ibikorwa byawe hafite uruhare rukomeye. Ubu ndumva impamvu bamwe mu bagize icyo bageraho bahitamo kwita ku buzima bwabo no kwishimisha mu mafaranga yabo.”

Sherrie yavuze ko yababajwe no kumenya ko hari umuntu wifuzaga gutera inkunga Sherrie Silver Foundation, agerageza kumugeraho abinyujije ku bantu batandukanye bo mu gihugu, ariko bakamuyobora ku rindi tsinda rikora ibikorwa bisa n’ibye.

Yavuze ko uwo muntu yabwiwe ko “Silver adakeneye ubufasha, ko ari umukire.”

Sherrie yavuze ko abantu babona gusa abana bishimye, baririmba kandi babyina, nyamara hari ibindi bikorwa bibakorerwa bitajya bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yagaragaje ko birimo kwishyurira abana amashuri, kwita ku barwaye, kubashakira ibyo kurya no kubigisha kubyina nta kiguzi.

Yasabye ubufatanye mu kubaka igihugu, ashimangira ko urubyiruko ari rwo hazaza kandi ko impano zishobora gufungura amarembo y’amahirwe nk’uko siporo ibikora.

Amakuru agaragara ku rubuga rwa Sherrie Silver Foundation agaragaza ko ifasha abana, urubyiruko n’abagore barenga 1000, ikabaha aho kugaragariza impano zabo, ubumenyi n’ibikoresho bibafasha kuzibyaza umusaruro, na wo ukababera inzira yo kwikura mu bukene.

Uretse guteza imbere impano, baherekeza uru rubyiruko mu rugendo rwo kugira ubuzima bwiyubashye, bakarufasha kubona uburezi, ubuvuzi, aho kuba, amafunguro yuzuye intungamubiri buri cyumweru n’amahirwe afatika yo kwinjira mu mwuga w’ubuhanzi.
1794290521700.png
 
Back
Top Bottom