Abakunzi b'inyama, igiciro cyaba kigiye kugabanuka

Abakunzi b'inyama, igiciro cyaba kigiye kugabanuka

UWIMBABAZI

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
87
Reaction score
1
Amatungo arimo inka, ihene n’intama yo mu turere tune two mu ntara y’Iburasirazuba yakuwe mu kato k’indwara y’ubuganga, abaturage bemererwa kurema amasoko y’inka ndetse no kongera kuyabaga bakarya inyama nyuma y’amezi abiri yari ashize bihagaritswe.

Tariki ya 26 Kamena 2026 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB cyari cyashyize mu kato uturere dutandatu kubera indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya rift (RVF)

Kuri ubu uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Ngoma na Kirehe ni two twabimburiye utundi mu kuva mu kato aho abaturage bemerewe gucuruza no kurema ibikomera [amasoko y’inka] kubaga inyama z’ihene, inka, n’intama ndetse no kuzicuruza.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko bamaze ibyumweru bibiri batangiye gukura uturere tumwe na tumwe mu kato nyuma y’uko hari hashize ukwezi nta bimenyetso by’iyi ndwara byari bikiboneka mu matungo ndetse n’abantu.
 
Back
Top Bottom