Walikale: FDLR yatwitse umudugudu wose

Walikale: FDLR yatwitse umudugudu wose

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,481
Reaction score
1,450
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR watwitse umudugudu wose muri teritwari ya Walikale, intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Iri bara ryabereye mu gace ka Tuonane gaherereye muri gurupoma ya Waloa Loanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza 2025, abantu bane barapfa, abandi bahungira mu midugudu baturanye.

Umurwanyi wa FDLR wiyise ‘Général Mudayongwa’ avuga ko yaguze n’abayobozi ubutaka muri aka gace, ariko abaturage bo babyamaganira kure.

Gen Mudayongwa yasabye abaturage kuva muri aka gace kugira ngo ahakorere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Babyanze, uyu murwanyi ajyana n’abo ayobora barabatera, batwika inzu zabo zose.

Mu bapfuye harimo abarwanyi babiri b’umutwe wa Mai Mai Kifuafua uba mu ihuriro rya Wazalendo. Byatumye imitwe yombi ihangana bikomeye, yifashishije intwaro nto n’iziremereye.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom