SPIRO!!! SPIRO!!!! SPIROOO

SPIRO!!! SPIRO!!!! SPIROOO

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,481
Reaction score
1,450
MINICOM yavugutiye umuti ikibazo cya moto za Spiro ndetse inayifatira ibihano.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda (MINICOM), yatangaje ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku bibazo byavugwaga kuri moto za Spiro, yafashe icyemezo cyo gusaba abazigurisha mu Rwanda guhindura imikoranire n’abakiliya bayo, kunoza imitangire ya serivisi ariko banafatirwa n’ibihano.
Mu nenge abakoresha moto za Spiro cyane cyane abamotari bamaze igihe bagaragaza, harimo ikibazo cya bateri zishyuha cyane, kuba zitakibika umuriro igihe kinini, gutinda guhabwa serivisi, feri zidafata bigateza impanuka...
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, avuga ko nyuma yo kwinjira muri iki kibazo bakagisuzuma hari ibyemezo byafashwe bikemura ikibazo mu buryo burambye.
Yagize ati:"Twarebye ibibazo byari bihari byose, tuganira n’abo bireba, hanyuma tubishakira n’ibisubizo. Twarebye ibibazo byavuzwe, tureba ahari ukuri n’ahatari ukuri. Tuganira n’impande zose, tureba n’abashinzwe kugenzura imikorere. Harimo ibyoroshye byagombaga guhita bikemurwa vuba, ni naho twarebaga cyane."
Yemeje ko ibyavuye mu isesengura byamenyeshejwe ba nyir’uruganda kugira ngo bahindure imikorere n’imitangire ya serivisi ndetse ko hari n’ibihano bafatiwe n’ubwo yirinze kubitangaza. Ati:"Abo bireba barabizi cyane rwose twabiganiriyeho ndetse n’aho bagomba gufatirwa ibihano barabifatiwe."
Ku kijyanye n’ibihano byaba byarafatiwe uruganda rwa Spiro n’imiterere ya byo, Sebahizi yirinze kugira icyo abivugaho.
Ati:"Ibihano ntabwo tubitangaza ariko aho bigaragara ko bakeneye guhanwa barahanwa kandi ni zo nshingano z’abagenzura imikorere. Ibibazo byari bihari twarabikemuye kimwe ku kindi, hagize ikigaragara kindi mubona ari ngombwa ko tugikurikirana mwatubwira tukaba ari byo turebaho. Ntabwo ibihano babitangaza, ni yo mpamvu hajyaho ushinzwe kugenzura imikorere, akamenya ko arengera umuguzi ariko n’abatanga izo serivisi ntibirare. Ibyo bihano biratangwa ariko ntabwo bitangazwa."
Sebahizi yashimangiye ko byakozwe mu buryo bw’imiyoborere kandi bitagomba gutangazwa mu itangazamakuru, yemeza ko abazabona ibyo basabaga bitarahindutse bazamenyesha MINICOM kuko hari inzego zishinzwe kubikurikirana umunsi ku wundi.
 
Back
Top Bottom