Mozambique: Abantu 90 Bishwe No Kurohama

Igihe

Member
Apr 7, 2024
18
15
31520754784_2c106a3ea4_o.png

Kuri iki Cyumweru abantu barohamye mu bwato bwaganaga ku kirwa cya Nampula muri Mozambique, abagera kuri 90 bahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko intandaro y’iyi mpanuka ari uburemere bukabije bw’abantu n’ibintu byari biburimo.
Umuyobozi w’Intara ya Nampula yabwiye RFI ko ubwo bwato bwarimo abantu 130.

Uwo mugabo yitwa Jaime Neto.
Ati: “ Icyabiteye ni uko bwarimo abantu benshi barusha umubare abo bukwiye gutwara. Byarangiye burohamye”.

Mu gahinda kenshi kandi yavuze ko mu bapfuye harimo abana be batatu.

Abatabazi bashoboye kurokora abantu batanu gusa kandi haracyakomeje gushakishwa abandi kuko hari abataraboneka.

Indi ngingo ikomeye igendanye n’iki kibazo ni uko abarohamye bari bahunze agace kibasiwe n’indwara ya macinyamyambi( cholera) ariko ntibagera aho bari bahungiye kuko baje kurohama.
Mu minsi mike ishize, Mozambique yadutswemo indwara ya macinyamyambi, ubu ikaba imaze gufata abantu 15,000, muri bo yishemo 32 abandi bari kwitabwaho n’abaganga.

Ni imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima y’iki gihugu kiri mu Burasirazuba bw’Amajyepfo y’Afurika.

Intara ya Nampula niyo yibasiwe n’iyi ndwara kurusha izindi, ikaba muri iyi minsi iri kwimukirwamo cyane n’abantu bahunga ubwandu bwa macinyamyambi buri kwiyongera cyane muri Cabo Delgado.

Indwara ya macinyamyambi itera n’umwanda ujya mu mazi abantu bakayanywa cyangwa bakayogesha ibikoresho byo mu rugo akabanduza gucisha hasi( guhitwa).

Iyo idakumiriwe hakiri kare, yandura abantu benshi ikica benshi biganjemo abana n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima nk’abagore batwite, abagezmu zabukuru n’abasanganywe umubiri udafite ubudahangarwa buhagije.
Hejuru y’ibi kandi ni ngombwa kwibukiranya ko Nampula ari ikirwa ubusanzwe kiri mu bigize Umurage w’isi urindwa na UNESCO.

Mozambique ikorana ku Nyanja y’Abahinde, igaturana na Afurika y’Epfo, Eswatini, Zimbabwe, Zambia, Malawi na Tanzania.
Iki gihugu kandi cyahoze ari ubukoloni bwa Portugal kugeza mu mwaka wa 1975 ubwo cyabonaga ubwigenge.

Ituwe kugeza ubu n’abantu miliyoni 30, ariko ikaba ikunze no kwibasirwa na za serwakira zituruka mu Nyanja y’Abahinde.
 
Back
Top Bottom