“Turifuza ko abazunguzayi bakabaye ntabahari. Kuko badahari nta muntu wajya kubafata. Uyu Mujyi kugira ngo ube usa neza uyu munsi hari igihe bisaba gufata ibyemezo bikomeye.”
Aya ni amagambo y'umuvugizi w'umujyi wa Kigali, Emma Claudine.
None se, uretse na Kigali, Texas, New York, Washington n'ahandi bashaka gufatiraho urugero, ni bangahe barara ku muhanda?
Aba badakenewe, atanatinya kuvuga ko aho kurara ku muhanda bajya kurara ku biro by'akagari, ni bo basabwa kwishyura ejoheza, Mituelle, umutekano, isuku, n'ibindi byinshi. Nyuma yo kuba bamwe badashobora kubona akazi k'ukwezi, aho kuyoboka inzira y'uburaya bahisemo kwihangira imirimo nk'uko babishishikarizwa na leta.
Mu kandi kanya, utoboye inzu ngo yibe, bati n'ikibazo. Ugerageje gukora uduciriritse, bati reka ntibyemewe.
Harya umuntu azaba atanariye, yigishe abana? Azubaka? Iryo kodi se azarishyura iki?
Bamwe mu bayobozi mbona bashaka gusiga isura mbi ubuyobozi bukuru bw'igihugu, budahwema gukora ibishoboka ngo abaturage babeho neza.
Nyamara twirengagije ko hari abari mu kazi mu nganda hirya no hino bifuza kuba abazunguzayi