VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,481
- 1,450
Itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’imihanda mu Rwanda ryemeje ko umuntu utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya arukoro mu maraso aba akoze icyaha, ndetse ubihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 400.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarenze amezi 6.
Abagengwa n’iyi ngingo ni abatwara abantu mu buryo bwa rusange, abatwara abanyeshuri, abatwarira abakozi hamwe, abatwara ba mukerarugendo n’abatwara imizigo irengeje toni 3,5.
Umuyobozi w’ikinyabiziga utavugwa hejuru usanganywe igipimo cya arukoro mu maraso gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 500.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarengeje amezi 6 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Iri tegeko rigena ko igipimo ntarengwa cya arukoro mu maraso ku muyobozi w’ikinyabiziga ari garama 0.80 muri litiro imwe y’amaraso.