Abanyarwanda batsinze ubwoba - Perezida Kagame

Igihe

Member
Apr 7, 2024
17
15
Perezida Kagame ati “Uyu munsi Abanyarwanda bose batsinze ubwoba. Nta cyaba kibi cyaruta ibyo twanyuzemo. Iki ni Igihugu cy’abantu miliyoni 14, biteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose cyashaka kudusubiza inyuma.”

“Amateka y’u Rwanda yerekana imbaraga abantu bifitemo. Imbaraga ufite izo ari zo zose, ushobora kuzikoresha urwanira ukuri, ukora ibikwiye.

Perezida Kagame yashimiye ibihugu byabanye n’u Rwanda mu bihe bigoye
521a3351-ac8f7.jpg

Perezida Kagame yavuze ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’urubyiruko rwarwo kandi ko Abanyarwanda biteguye guhangana na buri umwe wagerageza kubasubiza inyuma.​

Ati "Abagera kuri 3/4 by’Abanyarwanda uyu munsi bari munsi y’imyaka 35, bashobora kuba batibuka Jenoside [yakorewe Abatutsi] cyangwa bakaba batari bakavutse. Urubyiruko rwacu ni abarinzi b’ahazaza hacu, ni umusingi w’ubumwe bwacu, hamwe n’imitekerereze itandukanye cyane n’iy’ikiragano cyabanje."

Yakomeje agira ati "Uyu munsi, ni Abanyarwanda bose batagifite ubwoba. Nta kintu kibi cyaba kiruta ibyo twanyuzemo. Iki ni igihugu cy’abantu miliyoni 14 biteguye kurwanya buri cyose cyashaka kudusubiza inyuma."
 
Back
Top Bottom