Recent content by UMUVUZANDURU

  1. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania Umugore w’i Karongi yiyahuye akimara kubyara

    Umugore w’imyaka w’imyaka 46 wari utuye mu karere ka Karongi yitabye Imana nyuma yo kunywa umuti wa kiyoda akimara kubyara. Byabereye mu mudugudu wa Karusha akagari ka Nyarugenge, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi ku wa 27 Nzeri 2026. Saa kumi n’ebyiri ni bwo umuturanyi yumvise...
  2. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania Imwe mu mico umuntu agira igatuma atabona inshuti mu buzima bwe.

    Hari impamvu zimwe mu zituma abantu batagira inshuti kandi n’abagerageje gushaka inshuti babishyizemo umuhate cyane ntibazibone. Abantu batagira incuti bashobora kwitwa ibifura, abatinya kuganira, abatagira imikoranire, cyangwa abahora mu bwigunge. Nyamara, hari impamvu nyinshi zituma abantu...
  3. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania Professor Emile yasabiwe kuguma mu gihome

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Prof. Emile Bienvenue wayoboraga ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Uyu mwanzuro ushimangiye uwo bajuririye, wafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro tariki ya 3 Nzeri...
  4. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania Gen Muhoozi yategetse abaminisitiri kumusaba uruhushya mbere yo kurenga Uganda

    Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko abaminisitiri bose bagomba kubanza kumusaba uruhushya mbere yo kujya mu mahanga. Yabivuze nyuma y’uko Haruna Kyeyune Kasolo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibibazo by’akarere, ashyize...
  5. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania Umuturage akurikiranyweho gutwika amatungo n’urugo by’abaturanyi be

    Gisagara: Umugabo yafashwe akekwaho gutwika uruzitiro rw’urugo rw’umuturanyi we, umuriro ugera no mu kiraro amatungo arashya. Abaturage bo mu mudugudu wa Rwabuhanga, akagari ka Bukinanyana, umurenge wa Musha mu karere ka Gisagara, bavuga ko batunguwe no kubona uruzitiro rw’urugo rw’umuturanyi...
  6. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagaragaje ibibateza igihombo

    Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagaragaje ko kubura igishoro gihagije, ingendo zihenze, igihombo no kutabona amakuru ahagije biri mu bibazo byugarije iterambere ry’ubucuruzi bwabo. Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu mpera za 2025, bwakorewe ku bagore barenga 400...
  7. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania Minisitiri w’Intebe yagaragaje uko Ikigo cya AI cyo mu Rwanda kizafasha Afurika

    Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwenge buhangano cy’u Rwanda kiteguye kuba ihuriro ry’umugabane rizafasha kubaka ubushobozi muri Afurika. Ibi yabigarutseho ku wa 24 Nzeri 2026, ubwo yitabiraga inama yo ku rwego rwo hejuru...
  8. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania Baratabariza umuryango wasenyeweho ‘Nyakatsi’

    Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kamamana mu Kagari ka Kaduha mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, baratabariza umuryango ukennye wabaga mu nzu ya ‘Nyakatsi’ none bakaba bayisenyeweho n’ubuyobozi bw’umurenge. Igikorwa cyo kuyisenya cyabaye ku wa 24 Nzeri 2026. Umucecuru wari usanzwe...
  9. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania Nyamagabe: Abagore 78 bahamijwe Jenoside bahize kubaka u Rwanda basenye

    Abagororwa 78 b’abagore baturutse mu magororero atandukanye mu Rwanda, bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bitegura gusoza ibihano, basoje amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, biyemeza kongera kubaka u Rwanda basenye mu 1994. Aya mahugurwa yaberaga mu igororero...
  10. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania U Burundi buri mu bihugu bigiye kwakira abimukira birukanywe ku butaka bwa Amerika

    Mu kiganiro yagiranye n'imboneshakure France 24, Perezida Ndayishimiye yaremeje ko hari ukwumvikana kwabaye hagati ya Amerika n'u Burundi ku bijanye n'ukwakira abimukira Amerika yipfuza kwirukana. Umukuru w'igihugu c'u Burundi avuga ko igihugu arongoye gisanzwe cakira neza kandi ko yasavye...
  11. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania Hashyizweho umurongo wa telefone utishyurwa ku bashaka gutanga amakuru ku bahishe inzoga z’ibyuma

    Leta y’u Rwanda yashyizeho umurongo wa telefone utishyurwa wa 9001, abaturage bashobora guhamagaraho bagatanga amakuru ku hahishwe inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma. Mu butumwa bw’ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Wihisha ibyuma”, abaturage basabwe kwihutira...
  12. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania Guhabwa serivisi nziza si impuhwe, ni uburenganzira bw’abaturage

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique, yibukije abaturage ko guhabwa serivisi nziza ari uburenganzira bwabo, atari impuhwe bahabwa n’ubuyobozi. Yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe serivisi z’irangamimerere, cyatangirijwe mu murenge wa Gasaka mu karere...
  13. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania U Rwanda na Chypre byatangije imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere

    U Rwanda na Chypre byashyize umukono ku masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere, azwi nka ’Air Service Agreement (ASA),agamije kongera no kunoza ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano yashyiriweho umukono i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa kabiri tariki ya...
  14. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania Imiryango 215 y’i Kayonza ibanye mu makimbirane

    Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwatangaje ko imiryango 215 ibana mu makimbirane, ndetse bwatangiye kuyegera no kuyigisha kugira ngo iyavemo kuko ariyo atera ibindi bibazo birimo ubuzererezi, kugira abana bari mu mirire mibi, igwingira n’ibindi byinshi. Iyi miryango yagaragajwe kuri uyu wa...
  15. U

    JamiiForums Rwanda, JamiiForums Tanzania U Rwanda, Iraq na Bahamas byaganiriye ku mahirwe y’imikoranire

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yanagiranye ibiganiro na ba Minisitiri b’Intebe ba Iraq na Bahamas, byibanze ku gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibi bihugu. Ibiganiro byabereye i New York muri Amerika ku wa 22 Nzeri 2026, aho Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yitabiriye...
Back
Top Bottom