Niba uri inkumi cyangwa umusore, nguyu uwo ukwiye gufata nk’impano itagomba kugucika

Umuvuduko

Member
Apr 8, 2024
32
14
Kubana ni ikintu cy’agaciro mu buzima. Buri wese yifuza kubona inshuti nziza babana ariko ntibyoroha kuko ahanini tutabigiramo uruhare bitewe n’ububabashaka buke dufite nk’ikiremwamuntu.
1712644423729.png

Ni byo hari igihe duhura n’inshuti mbi tugatandukana mu gihe gito gishoboka ariko tujye ducunga neza tutazatakaza n’izidufitiye umumaro cyane ko ngo ’uwambaye ikirezi, atamenya ko cyera’. Hari abasobanura neza ko inshuti nziza ari impano y’Imana, ni yo mpamvu tudakwiye kwemera ko ziducika.

Uri umukobwa, wifuza inshuti nziza y’umuhungu cyangwa se uri umuhungu wifuza inshuti nziza y’umukobwa. Nusanga uwo muhungu cyangwa umukobwa afite inyinshi muri izi ngeso 10 cyangwa se zose azifite, ntuzemere kumurekura. Hari izindi ngeso nziza nyinshi ariko izi ni zo z’ingenzi twabahitiyemo.

Umuhungu/Umukobwa:
Ugukorera ikosa akarisabira imbabazi.
Ubura amahoro, agahangayikishwa n’ikibazo mufitanye.
Wemera guhindura imico n’imyifatire kugira ngo atakubangamira.
Ubabaza ariko agakomeza kukwereka ko akigukunda.
Ukwereka ko nta yandi mahitamo yabona, keretse wowe.
Ugerageza kukureka bitewe n’imyitwarire yawe idahwitse ariko bikamunanira.
Ugukunda ntabigire ibanga, akakuratira abandi bakobwa/bahungu, mbese ntanagukundireho abandi (gutendeka).
Uhangayikishwa n’ibibazo ufite nk’aho ari ibye.
Ukubwira buri kosa ukoze ashaka ko urikosora kandi akarikubabarira.
 
Back
Top Bottom