Urupfu rwa Sgt Robert muri Uganda: rusize somo ki?

UMUVUZANDURU

Senior Member
Joined
Aug 4, 2026
Posts
136
Reaction score
0
BASORE / BAGABO, BAKOBWA NAMWE BAGORE, YEMWE BANYARWANDA NAMWE BANYARWANDAKAZI; AHO GUPFIRA MU MAHANGA URI IMPUNZI YAHUNZE URWAKUBYAYE, KABONE NIYO WABA UKURIKIRANYWEHO IBYAHA, UZEMERE UTAHE MU RWAKUBYAYE, WISHYIKIRIZE INZEGO Z'UBUTABERA, UZISABE IMBABAZI, UVUGISHE UKURI, IKIBA KIBE ARIKO NTUZEMERE GUPFIRA MU MAHANGA UPFUYE URWAGASHINYAGURO; BA UMUNYARWANDA KU MUTIMA, KURI ROHO, NO MU BIKORWA:

Mu kwezi kwa May 2024, nkimara kubona video za nyakwijyendera yashyize mu ruhame, ndibuka nakoze comment iri mu ruhame ndamubwira nti; "TAHA mu rwakubyaye, va mu mahanga, utitaye kubyo ukurikiranyweho, nta musaza upfira mu mahanga yarahunze igihugu, taha wishyikirize ubutabera kandi ubutabera bw'i Rwanda nta bugome bugira, bazakumva, aho itegeko rikugonga itegeko rizagusabira ibihano ariko nibura uzahanwa n'abo muhuje amaraso kandi banagushyiriramo impuhwe kuri uri umunyarwanda mwene wacu".

Hashize umwaka umwe, hari mu kwezi kwa July 2025, njya kubona mbona uwo nasabye ngo atahe mu rwamubyaye asigaye afite ama video akora ateye ubwoba nanjye ubwanjye ntinya no kuba natega amatwi ngo numve, ndumirwa ntangira kwibaza byinshi, ndavuga nti ese uyu ubutumwa bwanjye bwaba bwaramugezeho ngo atahe mu rwamubyaye kandi yishyikirize ubutabera, kandi asabe imbabazi, ikiba kibe ariko atahe?! Nahisemo kujya mblocker aho mbonye video ze zose nshya zasohotse nkazibloka kuko byarampungabanyije bitewe n'umurongo yari amaze gufata utari mwiza, umurongo mubi noneho wo kwerura ku mugaragaro ko atifuriza ibyiza urwamubyaye kandi ko afatanyije n'abanzi b'igihugu bagambiriye guhirika ubutegetsi, no kwishimira urupfu rw'abagize ubuyobizi bw'igihugu no gukora icengera-matwara zigambiriye kwangisha rubanda ubutegetsi bw'igihugu. Ibi bintu byarambabaje cyane numva uriya nyakwigendera atari we naba narigeze kumenya mu myaka ya kera yo hashize akiri umuntu muzima pe.

Mukanya bati yishwe n'abafundi be barimo kumwubakira inzu yarimo yubakisha ahitwa MPIGI (district), do, ngayo nguko, none na Police y'igihugu cya Uganda ntiramenya abamwishe abo aribo naho baherereye, iperereza riracyarimo gukorwa.

Ubu butumwa nanditse dore icyo bugamije n'abo mbugeneye;

1. Urubyiruko mwe mukiri bato, mwiyigishe kubungabunga #ibitekerezo byanyu bikiri bito, mubyubakire igikuta cyizitiweho umuriro /firewall, kuburyo ntawe ugomba kukujya mu matwi ngo akwangishe urwakubyaye akwangishe ubutegetsi bw'igihugu, atume ube umwanzi w'igihugu n'abanyarwanda, atume urwanya igihugu mu buryo ubwo aribwo bwose

2. Yemwe bantu bakuze 40+ years z'amavuko, mwirinde ko ibibazo muhura nabyo mu buzima bwanyu bwite bimwe birimo nibyo ubwanyu mwikururira birimo nk'ibyaha muba mukurikiranyweho mu butabera, mushaka kubishakira uburyo mubihunga mwamara kubona uko mutoroka ubutabera bw'igihugu mwagera hanze mutangira kuvuga amabi ubutegetsi bw'igihugu, ubuyobozi bw'igihugu, igihugu cyababyaye, no gukora ibishoboka ngo mwangishe igihugu n'ubutegetsi amahanga n'abanyarwanda bari mu mahanga n'abarutuye. Mwige guhagarara kigabo, niba wakoze ibyaha emera ubikurikiranweho byubahirije amategeko ubutabera buboneye butangwe; ariko nunabasha gutoroka ubutabera, jya iyo ujya ufunge umunwa wawe ureke guharabika igihugu wigira victim ko ngo igihugu kikwanga.

Yemwe bantu bakuru, nimureke kuroga ibitekerezo by'abakiri bato, mwibashukisha amafaranga n'ubuzima mubabeshya ngo bahinduke abanzi b'igihugu. Niba kandi u Rwanda mu mboni yawe wumva ntacyo rukumariye, urabyemerewe kuruvamo amahoro, ukajya gutura ahandi wifuza ukahatura nabwo mu mahoro ariko ukirinda ibyaha birimo kugambanira igihugu cyawe ucyangisha amahanga.

Mu gusoza, ubu butumwa ntibugambiriye gushinyagurira nyakwigendera, ahubwo ni uburyo bwo gukumira ko hari abazafata inzira itari nziza yari amaze kwiha we ubwe yo kugambanira igihugu no kukirwanya ku mugaragaro ntacyo agitinya namba.

Ku bijyanye n'urupfu rwe n'icyaruteye, ubwo turakomeza duhange amaso iperereza riri gukorwa na police y'igihugu cya Uganda, muri Uganda biramenyerewe abantu baricwa hari n'abakomeye bicwa uretse na Sgt. Robert Kabera, harimo n'abapolice bakuru b'igihugu bishwe n'abagizi ba nabi babicanyi kandi ukuri kwabuze uko kujya hanze ku iyicwa ryabo niyo mpamvu buri wese akwiye kwirinda gutunga agatoki buhumyi mu rwego rwo gushaka gushinja buhumyi abatarahamwa icyo cyaha cy'ubwicanyi cyakorewe uryi mu nyakwigendera.

Ndisabira abakiri bato rata, nimuze tujye kwishakira ibidutunga twashatse mu byuya byacu kandi mu nzira nziza, dukomeze dukunde igihugu, twubahe amategeko, twirinde ibyaha dore ko ari nayo ntego yacu kuri iyi mihanda twige amategeko twirinde ibyaha, twubake igihugu kizira ibyaha, kandi tuzirikane KURINDA ibyiza byagezweho mu gihugu cyacu, tubirindishe amajigo n'intwaro zose zishoboka, turwanye umwanzi wese ugamije guhungabanya ituze rya rubanda n'umutekano w'igihugu.

Kwisha maneno.

Ni igitekerezo bwite cy'umusomyi
if you come to simp on this post, you'll #FAFO, I promise you this in capital letters.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…