Perezida w’u Rwanda azitabira Inama ya Gatatu y’u Burusiya na Afurika, iteganyijwe kubera i Moscow mu mpera z’ Ukwakira, nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya,Maj Gen. Joseph Nzabamwita, yabibwiye TASS.
Mu kiganiro n’Ibiro Ntara makuru by’Abarusiya,TASS, yavuze ko Perezida Kagame azitabira inama iteganyijwe mu mpera z’uku kwezi.
Amb Nzabamwita yavuze ko ibihugu byombi birimo gutegura amasezerano yo gushyiraho komisiyo ihuriweho n’ubufatanye mu mibereho n’ubukungu , politiki n’andi masezerano y’ubwumvikane.
Yagize ati: “Dufite umugambi wo gushyiraho komisiyo ya mbere y’ubukungu, imibereho n’ibya politiki igomba gushyirwaho umukono mu nama ya gatatu y’u Burusiya na Afurika, aho Perezida wacu azitabira ku wa 28-29 Ukwakira.”
Ibi yabivuze nyuma y’ihuriro mpuzamahanga rya cyenda ryiswe “The North Caucasus: Space of Dialogue, Traditions and Development.
Ambasaderi Nzabamwita yanagaragaje amahirwe ku masosiyete yo mu Burusiya mu gushora imari mu Rwanda, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gukora ifumbire, ndetse n’ibikoresho bya siporo.
U Rwanda n’Uburusiya bisanzwe ari ibihugu by’inshuti ndetse ibihugu byombi mu bihe bitandukanye byagiye bigirana amasezerano.
U Rwanda n’Uburusiya bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya nikleyeri (nuclear energy), ubuzima, uburezi, n’ububanyi n’amahanga.
Kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’ikigo cy’u Burusiya gishinzwe kugenzura imitunganyirize n’imikoreshereze y’ingufu za nucléaire, Rostekhnadzor, bigamije ubufatanye mu gihe kiri imbere.